Nelson Madiba Mandela (4) :

Urupfu rwa Nelson Mandela rwanyeganyeje isi yose. Nyuma y'urupfu rwe bamwe mu bategetsi ndetse n'ibyamamare bakomeye hirya no hino ku isi bahise bohereza ubutumwa bw'akababaro bwo gufata mu mugongo abanyafurika y'epfo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack obama yavuze ko ntawakwirengagiza ibikorwa by'indashyikirwa bya Mandela kuko ngo atari buri wese wakora nk'ibyo Mandela yakoze, naho Ban Ki Moon umunyamabanga mukuru wa ONU yavuze ko isi ibuze umuntu w'ingenzi kandi uzahora wibukwa ngo kuko abona ntawe wamugereranya nawe mu bantu bagaragaje ubutabera atitaye ku cyubahiro yari afite aho yemeye no kubifungirwa.

Ubuzima ndetse n'ibikorwa by'umwihariko bya Mandela byagiye bikoreshwa hirya no hino mu kwigisha abatuye isi.

Ubuzima bwe bwararirimbwe n'abaririmbyi banyuranye ndetse bukinwaho filime nyinshi, iya nyuma iherutse gukorwa ikaba ari Mandela : Long Walk to Freedom yakozwe ishingiye ku gitabo yanditse igihe yari avuye muri gereza (Long Walk to Freedom) yagiye hanze mu 2013, ikaba ikinwa n'umukinnyi wa filime w'umwongereza Idris Elba.

Mandela yashatse abagore benshi ariko abazwi ni 3, Graça Machel, Winnie Madikizela-Mandela na Evelyn Mase, akaba yarasize abana 6 aribo Makaziwe Mandela-Amuah, Zenani Mandela, Makgatho Mandela, Madiba Thembekile Mandela, Zindziswa Mandela na Makaziwe Mandela.

Ibintu 15 wakwibuka kuri Nelson Mandela :

1. Izina nyaryo ry'Umusaza Mandela ni "Rolihlahla" rikaba ari izina ryo mu bwoko bwe bwa bw'aba Xhosa. Iri zina risobanura "Gukurura ishami ry'igiti", mu mvugo yindi bisobanura "Umuntu utera ibibazo" mu rurimi rw'Icyongereza "troublemaker". Ubundi izina Nelson, Mandela yaryiswe n'umwalimu w'umumisiyoneri ubwo yigaga mu mashuri abanza agiye kubatizwa.

2. Mandela yirukanwe muri Kaminuza ya Fort Hare nyuma yo kwifatanya n'abanyeshuri bigaragambyaga kubera amafunguro mabi bahabwaga. Nyuma yaje kurangiriza amashuri ye muri Kaminuza nini muri Afrika y'Epfo yitwa Unisa, aho yakomereje afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko yari akuye muri Kaminuza yitwa Wits University yo mu mujyi wa Johannesburg. Ari muri gereza ya Robben Island yize (iyakure) amategeko mu ishuri ry'i Londres mu Ubwongereza.

3. Mandela yahunze agace kitwa Cape ajya ahitwa Johannesburg ubwo umutware w'ubwoko bw'abitwa Tembu, Jongintaba Dalindyebo, ariwe wamureze nyuma y'urupfu rwa se, yashakaga gushyingira Mandela ku ngufu. Mandela ageze Johannesburg yabonye akazi kogukora mu kirombe gicurwamo amabuye y'agaciro, nk'umuzamu ukora ijoro. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (5)